/*Title search code(12-16)*/ GUKUNGAHARA CYANE SIBYO BITERA KURAMBA,DORE IBINDI ! ~ WARUZIKO

MENU BAR

dimanche 29 juin 2014

GUKUNGAHARA CYANE SIBYO BITERA KURAMBA,DORE IBINDI !

GUKUNGAHARA CYANE SIBYO BITERA KURAMBA,DORE IBINDI !

IBANGA RYO KUBAHO BURI MUNSI UNEZEREWE

1. Ntukirirwe ubara imibare itaringombwa wivuna nk'imyaka (age), ibiro, umubyibuho. Reka abadocteur bajye babibara nicyo bigiye kandi barabihemberwa.

2.Wigwizeho inshuti nziza gusa mwishimana. Abagupfobya bakujora ni abo kukubuza morali gusa ntacyo bamaze (Kandi niba nawe ariko uteye ubwo nyine urabe wumviraho).

3. Jya uhora wiga: Teza imbere impano zawe, jya uhora ushakashaka utuntu dushya mumakuru, kuri internet, ushaka uko wateza ubumenyi bwawe imbere isi itazagusiga ukibura. Ntukigere ureka umara umwanya ntacyo uri gutekereza. "Ubwonko buryamishijwe buhita buhinduka akarima abadaimoni bitorezamo.

4. Jya ushimishwa n'utuntu duto n'utw'amafuti. Ntukemere kurakara buri kanya!

5. Jya useka cyane, useke rwose werure. Jya useka wende guhera umwuka. Nihagira inshuti igufasha
guseka jya uyikunda umarane nayo igihe kirekire.

6. Igihe cyo kurira: Jya ugira ahahinda nyine ariko bihite bishira wikomereze ubuzima bwawe utabwangiza.Umuntu muzabana ubuzima bwose utagomba guhemukira wambere ni wowe ubwawe. Baho rero wikwiyica ukiriho:Wibere ubwawe inshuti nziza.

7. Jya wikwizaho ibintu ukunda nk'umuryango wawe niba uwufite, utunyamaswa, inzibutso nziza, umuziki, jardin, imikino,... aho utuye nibwo buhungiro bwawe bw'ibibazo ntukaharambirwe.🌿🌼

8. Nezezwa n'ubuzima bwawe: Menyako uri igitego, ntamuntu uriho usa nawe pe. Ubuzima bwawe ni bwiza burinde. Niba burwaye, buvuze vuba kandi ubukunze niba utabyishoboreye, saba inkunga ntasoni ufite.

9. Ntukabeho wicuzaaaa! Cyangwa wishinja ibyaha! Niba hari ikikurega jya uhita ucyihana akokanya wibereho mumutuzo. Jyawishora mu bintu wemeye ingaruka zabyo mbere bityo bikurinde guhora wicuza. Ntukemere guhorana inzika kumutima kuko zigushengurira ubusa ntizitume wiberaho neza. Kubabarira ni umuti uzatuma ubaho neza igihe kirekire

10. Jya ubwira abo ukunda ko ubakunda igihe cyose ubiboneye uburyo.

Urakoze Cyane !!!

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Tricks and Tips