/*Title search code(12-16)*/ Intambara irakomeje muri Congo hagati ya FARDC n’ingabo za M23. ~ WARUZIKO

MENU BAR

mercredi 17 juillet 2013

Intambara irakomeje muri Congo hagati ya FARDC n’ingabo za M23.

.
Nyuma y’agahenge k’umunsi umwe nta masasu yumvikana mu bice by’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, kuri iki gicamunsi imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23. Imirwano yongeye guhanganisha abasirikare ba Congo Kinshasa n’umutwe wa M23, itangiye kuri iki gicamunsi. Nk’uko tubikesha bamwe mu bari i Goma, iyi mirwano ubu irimo kubera ahitwa Kilimanyoka hafi ya Kibati na Mutaho werekeza Kibumba, akaba ari nko muri Kilometero icumi n’Umujyi wa Goma. Amakuru mashya akomeza kutugeraho ni uko ubu imirwano ikaze cyane ariko M23 yasubijwe inyuma. Abarwana barenze Kibati, bari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo aharinganiye na Cyanzarwe kandi amasasu arumvikana ari menshi cyane. Biravugwa ko abasirikare ba Congo FARDC bafatanije na FDLR yavuye mu birunga akaba ariyo ihanganye cyane

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

Tricks and Tips